This is Special Live Gospel Concert on 05/05/2013 at Rubavu District Western Province. Are you Ready?

MENU

  

Search

  
  

Social Network

     
  

External Links

News

UMUBAVU ni album nshyashya ya Dominic Nic ije!
Posted:26 May 2012

Mu gihe kingana hafi n’imyaka igera kuri ibiri nibwo abakunzi ba Dominic Nic bagiye kongera kubona no kwitungira mu ngo zabo album ye nshyashya na none.Iyi album ije nyuma yuko mu mwaka wa 2010 Dominic Nic aribwo yanshize hanze umuzingo we wa mbere wari nidirimbo zigera kuri zirindwi z’amajwi n’amashusho uyu muzingo akaba yari yarawise “Arikumwe natwe”.

Mu kiganiro twagiranye nawe Dominic Nic yatubwiye ko iyi album ye nshyashya yayise UMUBAVU kuko ayifata nk’umubavu uhumura neza w’agaciro kanini atuye by’umwihariko IMANA NY’IRI IBIHE BYOSE, abakunzi be bamuhora hafi bamusengera hamwe n’abandi bose muri rusange bakunda indirimbo zihimbaza Imana. Ati: “Ni ishimwe rikomeye mfite muri njye kuba mbashije gutera indi ntambwe ngakora iyi album yanjye ya kabari, ibi birampa icyizere ko ntakabuza imbere yanjye ari heza. Uwiteka ashimwe”

Dominic Nic mu gitaramo

Iyi album Umubavu igizwe n’indirimbo 9 zihimbaza Imana, ikozwe igihe kitari gito ibi ariko ngo byari mu buryo bwo kuyitunganya neza ndetse no kuyisengera kugira ngo izabe nziza nk’iyambere izabere umugisha uzayumva wese. Kuri iyi album mu ndirimbo zizaba ziriho hazagaragaramo n’izikoze mu ndimi z’amahanga harimo icyongereza n’igizwahili, ibi biremezwa n’indirimbo imwe murizo amaze igihe gito asohoye yise Machozi ya nini iri mu njyana y’ikinyafurika aho aririmba avuga ati:”Si oni sababu ya ku ogopa wakati Yesu ni ngao Imara hivi kwa nini twa mu ogopa shetani ili hali kuna alie shinda yote…. Machozi yanini tena”

Twarangiza tubizeza ko indirimbo mukunda muri benshi arizo Uruwera na Ashimwe nazo zizagaragar kuri iyi album nshya UMUBAVU ya Dominic Nic

Written by Phanuel KUBWAYO, Photo by Clovis IMANZI

Add your Comment to this Article
     We have 0 comments on this article.

 
©2014, All right reserved. Dominic Nic