This is Special Live Gospel Concert on 05/05/2013 at Rubavu District Western Province. Are you Ready?

MENU

  

Search

  
  

Social Network

     
  

External Links

News

Ngiki igitaramo cya Dominic Nic i Rubavu kuya 05/05/2013
Posted:22 April 2013

Itariki ya 05/05/2013 ni umunsi w’icyumweru utegerejwe n’abantu benshi mu karere ka Rubavu mu ntara yiburengerazuba aho umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic yateguriye igitaramo kinini abakunzi be bari muri iyo ntara.

Igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Dominic Nic muri aka karere ka Rubavu, ngo gifite umutwe w’amagambo uvuga ngo: ”INTAMBWE ZACU YAZAGURIYE KUMUKORERA” aho azaba abaririmbira mu buryo bw’imbonankubone (Live Music) zimwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye bakunda harimo nk’iyitwa Uwiteka arikumwe natwe, nemerewe kwinjira, ashimwe, uruwera, Imana ntihinduka n’izindi ziri kuri album ze ebyiri amaze gushyira hanze arizo “Arikumwe natwe” n’iyitwa “Umubavu” aherutse gushyira hanze mu minsi ishize. I Rubavu biraba bishyushye ku bakunzi ba gospel

Iki gitaramo gitegerejwe n’abantu batari bake nkuko amakuru dukesha abatuye muri aka karere ka Rubavu babitangaza, ngo ni ibyishimo bivanze n’amatsiko menshi yo kuzareba ibyo aba bagabo babiri b’abakozi b’Imana Dominic Nic na Alexis Dusabe bateguriye abantu bazaza. Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwitwa Bethel ruherereye mu mugi rwagati ku muhanda uzamuka ugana ku kibuga cy’indege cyegeranye na stade yitwa Stade Umuganda.

Uru rusengero mubona nirwo iki gitaramo gikomeye kizaberamo

Izi album zombi Dominic Nic yatangarije abantu biteguye kuzaza ko zizaba zihari buri wese akazabasha kwigurira CD ye nta kibazo. Muri iki gitaramo Dominic Nic araba arikumwe n’umuririmbyi mugenzi we Akexis Dusabe kikazatangira ku isaha ya saa munani zuzuye aho kwinjira buzaba ari ubuntu kuri buri wese, Dominic Nic akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba kimeze neza, akurikije uburyo barimo kucyitegurana ingufu no gusenga Imana.

Written by Honorine Uwijuru

GROOVE AWARDS 2012
Add your Comment to this Article
     We have 0 comments on this article.

 
©2014, All right reserved. Dominic Nic