This is Special Live Gospel Concert on 05/05/2013 at Rubavu District Western Province. Are you Ready?

MENU

  

Search

  
  

Social Network

     
  

External Links

News

MU MWAKA WA 2012 HARI BYINSHI NSHIMIRA IMANA, ABANYAMAKURU N’ABANDI BANKUNDA BOSE
Posted:23 January 2013

Guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Kuboza umwaka wa 2012, umuririmbyi Dominic Nic yemeza ko hari ibikorwa byinshi kandi bikomeye yakoze ashimira Imana, abanyamakuru, abakunzi be n’abandi bose bamuba hafi bamusengera. Tubibutsa ko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ari nabwo uru rubuga rwe www.dominicnic.net rwashyizwe ahagaragara.

Nkuko abyemeza ngo ibikorwa ni byinshi binyuranye kuburyo hari ibiba bitoroshye kubyibuka neza ariko bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “ASHIMWE”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, hagati mu kwezi kwa Werurwe nibwo nabashije gukora amashusho video clip y’indirimbo yitwa “Ashimwe”. Aya mashusho y’iyi ndirimbo yakorewe muri studio yitwa SHOW FACE IMAGE ikozwe na producer Cedru.

GUKORA ALBUM YA KABIRI Y’AMAJWI YITWA “UMUBAVU”

Guhera hagati mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2012 nibwo natangiye umushinga wo gukora umuzingo wa kabiri w’indirimbo zihimbaba Imana witwa UMUBAVU. Iyi album igizwe n’indirimbo zigera ku munani zihimbaza Imana arizo: Ashimwe, Machozi ya nini, Heri wewe, Uruwera, Umubavu, Yaramfiriye, Komerezaho feat Bright na Nyuzuza feat FORTRAN w’I Burundi.

IGITARAMO CYO KUMURIKA ALBUM “UMUBAVU”

Ku itariki ya 05 Kanama mu mwaka wa 2012 nibwo nabashije gushyira hanze iyi album Umubavu ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye cyabereye ku ihema ryitwa Igicumbi cy’umuco riherereye iRemera aho kwinjira byari ukugura gusa iyi album nshya. Dominic Nic ashyira hanze album ye Umubavu.

Muri iki gitaramo nibwo bwa mbere kuva natangira muzika nkora ya Gospel nari mbashije gutumira muri concert yanjye umuhanzi uturutse hanze y’u Rwanda ariwe Fortran Bigiramana wari uturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’i Burundi. Gutumira uyu muhanzi ukomeye muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba akazana n’itsinda bakorana bagera kuri 11 barimo abacuranzi, abaririmbyi, aba technicens n’abandi, kubwanjye mbishimira Imana cyane n’abanyamakuru kuko urebye mu buryo bufatika amafaranga ari njye ubwanjye wabyifashije byose nta kompanyi (company) n’imwe ikomeye yamfashije kuzana uyu muhanzi cyangwa mu bindi bikorwa byo gutegura iki gitaramo nkuko tubimenyereye mu bitaramo bizamo abahanzi bakomeye. Umuhanzi FORTRAN wo mu gihugu cy’i Burundi. Abantu bari benshi bidasanzwe mu gitaramo cyo kumurika album Umubavu.

Muri iki gitaramo haragaraye kandi n’umuhanzi akaba na producer ukomeye mu gihugu cya Kenya witwa Emile Nzeyimana waje aturutse mu mugi wa Nairobi. Ikindi navuga kuri iki gitaramo nuko cyitabiriwe n’abantu benshi mu buryo bwari butunguranye kandi bushimishije. Uwiteka ashimwe wabikoze namwe abanyamakuru mwakoze uko mushoboye kugira ngo bigende neza Imana ibahe umugisha.

GUKORANA INDIRIMBO N’ABANDI BAHANZI BA GOSPEL BO MU RWANDA

Iki nacyo ni igikorwa ntabura gushimira Imana ndetse n’aba bahanzi bose twakoranye. Muri bo harimo umuhanzi uzwi hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop witwa BRIGHT twakoranye indirimbo yitwa “Komerezaho”, Musabe na Rachel twakoze indirimbo yitwa “Ndamufite”, Bobo Bonfils twakoranye indimbo yitwa “Waranyuze” ndetse n’umuririmbyi Alexis Dusabe twakoranye indirimbo yitwa “Uraberewe”.

GUKORANA INDIRIMBO N’ABAHANZI BA GOSPEL BO MU KARERE KA EAST AFRICA

Mu mwaka wa 2012 nabashije gukorana indirimbo n’abandi bahanzi babiri bakomeye muri gospel muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba East Africa Region, aba bahanzi harimo uwitwa Fortran Bigirimana wo mu gihugu cy’I Burundi twakoranye indirimbo twise “Nyuzuza” indirimbo yakozwe na Producer Nicolas. Umuraperi Mister T wo mu gihugu cya Kenya

Nyuma yaho nibwo nakoranye n’undi muhanzi witwa Mister T wo mu gihugu cya Kenya uyu akaba ari n’umunyamakuru kuri Television yaho yitwa KBC mu kiganiro cyitwa “ANGAZA Show”, uyu muhanzi twakoranye indirimbo yitwa “Panda juu mpaka juu” indirimbo yakozwe na Producer Papa Emile muri Kenya afatanije na Junior Multi System wo mu Rwanda.

KWITABIRA AMARUSHANWA

Muri Mata umwaka wa 2012 nibwo nagize amahirwe yo kuba ku rutonde (to be nominated) mu bahanzi b’abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana bahatanira igihembo cya “GROOVE AWARDS”, ibihembo bitangwa buri mwaka mu gihugu cya Kenya Twari twishimye bikomeye kubwa mugenzi wacu Eddy Mico wari umaze kwegukana Groove Awards. Salle yabereyemo ibirori byo gutanga Groove Awards 2011

hamwe n’irindi rushanwa rimaze kumenyekana hano mu Rwanda naryo riba buri mwaka ryitwa “SALAX AWARDS.

KWITABIRA IBITARAMO BY’ABAHANZI, MU NSENGERO N’IBIGO BY’AMASHURI

Nabashije kandi kwitabira ibitaramo byinshi bitadukanye byagiye bibera mu nsengero, mu bigo by’amashuri y’isumbuye n’ibyabahanzi bagenzi banjye. Aha navuga:
-  Concert y’umuhanzi Patient Bizimana,
-  Concert 3 z’umuhanzi Bobo Bonfils,
-  Igitaramo cya chorale Elayo cyabereye muri Nobleza Hotel,
-  Igitaramo cyabereye muri KIE,
-  Ibitaramo mu nsengero nyinshi zitandukanye za hano i Kigali. Aha kandi hari n’ibindi byinshi byabereye mu bigo by’amashuri bitandukanye ari nabyo navuga ko byabaye byinshi kurushaho mu mwaka wa 2012 navugamo nka:
-  Mu kigo cya FAWE Gils School inshuro nyinshi
-  Mu kigo cya Eglise Des Amis Kicukiro
-  Mu kigo cya Saint Emmanuel
-  Mu kigo cya Licee de Nyanza
-  Mu kigo cya Saint Patrick
-  Mu kigo cya APACOPE
-  Mu kigo cya King David Secondary School
-  Mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare INDATWA
-  Mu kigo cya Remera Rukoma
-  Mu ishuri rikuru rya ISAE Busogo
-  Muri GBU ya kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare
-  N’ibindi byinshi bitandukanye.

Ndashimira Imana yangabiye iyi mpano yo kuririmba ikanshoboza kugera ku byifuzo byanjye hafi ya byose nari narihaye mu mwaka ushize wa 2012 muri muzika nkora ya Gospel.

Ndashimira cyane itangazamakuru muri rusange by’umwihariko abanyamakuru bo mu Rwanda, kuba ndi uwo ndiwe none babifitemo uruhare rutagereranywa mpora kandi nzahora nzirikana iteka. Ndamutse nishyujwe inyishyu y’ibyo mwankoreye sinayibona ariko Imana izi ubwitange bwanyu nzi neza ko hari aho ibyandika ntimuzacike intege hari umunsi bizibukwa byose maze Nyagasani abagororere.

Ndashimira bikomeye aba Producers bose bamfasha muri muzika nkora ihimbaza Imana. Muri ab’agaciro katagereranywa kuri njye, ubwitange, ibitekerezo, kumfasha n’urukundo munyereka Imana ibahe umugisha.

Ushobora kutubona ku rubuga rwa facebook ukanda LIKE kuri Page yitwa Dominic Nic Music

---- END ----

GROOVE AWARDS 2012
Add your Comment to this Article
     We have 0 comments on this article.

 
©2014, All right reserved. Dominic Nic