This is Special Live Gospel Concert on 05/05/2013 at Rubavu District Western Province. Are you Ready?

MENU

  

Search

  
  

Social Network

     
  

External Links

News

Imyiteguro y’igitaramo cyo gushyira hanze Album UMUBAVU ya Dominic Nic igeze kure. Bimeze bite?
Posted:4 July 2012

Itariki ya 05 / 08 / 2012 niyo tariki yemejwe kuzashyira ku mugaragaro album nshya Umubavu y’umuhanzi Dominic Nic izaba igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana zigera ku 9.

Nkuko twabitangarijwe na Dominic Nic ngo imyiteguro y’iki gitaramo ikomeje kugenda neza ati: “Hamwe no gusenga Imana dufite icyizere cyuzuye yuko iki gitaramo cyacu kizagenda neza kandi umuntu wese uzacyitabira azahembuka mu bugingo bwe ndetse akazabasha kubona imbaraga z’Imana no kugira neza kwayo mu bikorwa byose bizahakorerwa”.

Iki gitaramo ngo harimo byinshi bidasanzwe aho kwinjira bizagusaba gusa kugura CD ya Dominic Nic ubundi ukaba wemerewe kwinjira nta kibazo ndetse ukazanayitahana. Igiciro cy’iyi album kikazatangazwa mu minsi irimbere avuga ko kizaba ari igiciro buri wese yisangamo kandi abasha kwigurira iyi album ye.

Imyiteguro igeze kure !

Iki gitaramo kizaba kiri imbona nkubone [Live Music] kikaba gifite umutwe w’amagambo uvuga uti: “Intambwe zacu yazaguriye kumukorera” kikazabera mu ihema rinini ryitwa IGICUMBI CY’UMUCO riri iruhande rwa Stade amahoro I Remera kikazatangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba [3:00pm.] Umuririmbyi FORTRAN uhimbaza Imana Mu bahanzi bazitabira iki gitaramo Dominic avuga ko ngo hazaba harimo n’abahanzi bazaba baturutse mu bihugu duturanye harimo umuhanzi FORTRAN BIGIRIMANA uzaba aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’I Burundi tukazaba turikumwe n’undi muhanzi w’umunyarwanda nawe uba mu gihugu cya Kenya witwa Emile NZEYIMANA wamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo ye yitwa MBAYEHO, hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda tuzi muri iyi njyana ihimbaza Imana. Umuririmbyi Emile NZEYIMANA uzwi ku izina rya MBAYEHO

Twabibutsa ko kuri iyi album Umubavu ya Dominic Nic hazagaragaraho n’indirimbo zimwe na zimwe zisanzwe zizwi harimo nka Ashimwe, Uruwera, Machozi ya nini, Umubavu ari nayo yitiriwe iyi album. Hari inama, inyunganizi cyangwa igitekerezo cyihariye wifuza kutubwira uhawe ikaze unyuze kuri iyi numero ya telefone: +250 733 200 400.

Written by Honorine UWIJURU

GROOVE AWARDS 2012
Add your Comment to this Article
     We have 0 comments on this article.

 
©2014, All right reserved. Dominic Nic